Usengimana Danny ari gukora igeragezwa mu Ikipe yo mu Bubiligi – THEUPDATE

Usengimana Danny ari gukora igeragezwa mu Ikipe yo mu Bubiligi

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda Danny Usengimana, ari gukora igeragezwa ry’Ukwezi kumwe mu ikipe ya KFC Merelbeke ibarizwa muri Shampiyona y’ikiciro cya kane (4) mu gihugu cy’Ububiligi.

Amakuru agera kuri THEUPDATE, aravuga ko uyu mukinnyi usanzwe ukinira Police FC mu Rwanda, amaze iminsi itari mike muri iri geragezwa, aho yizeye ko naramuka aritsinze azasinyishwa muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Muri iri geragezwa, Usengimana yitabywe mu mukino iyi kipe yanyagiwemo na FC Gent ibitego 9-1.

Ku myaka 27, ni umwe mu bakinnyi AS Kigali itazibagirwa kuko yaikozeho mu mukino wa Shampiyona ishize (2022/23), ubwo Police FC yatsindaga iyi kipe y’Abanyamujyi mu mukino wakinwe tariki ya 04 Gashyantare 2023.

Mbere yo gukinira Police FC, Usengimana yazamukiye mu ikipe ya Isonga FC, akomereza muri Singida yo mu gihugu cya Tanzaniya, mbere yo kwerekeza mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC.

Umwaka ushize w’imikino (2022/23), iyi kipe ari gukoramo igeragezwa, yawusoje ifite amanota 53 mu mikino 34 yakinnye.

Mu gihe yaramuka isinyishize Usengimana, imwitezeho kuzayifasha kuyizamura mu kiciro cya gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *