Amatora-Rayon: Guca ukubiri n’ubuyobozi bwa Jean Fidele, nibyo byagira Rayon Sports ikipe nziza? - Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amatora-Rayon: Guca ukubiri n’ubuyobozi bwa Jean Fidele, nibyo byagira Rayon Sports ikipe nziza?

Perezida wa Rayon Sports kuva mu Ukwakira 2020, Uwayezu Jean Fidele ari kuyobora iminsi ya nyuma ya manda ye ya mbere muri iyi ikipe nyuma yo kuyinjiramo afite inshingano zo gukemura uruhurirane rw’ibibaro byari bishingiye ahanini ku miyoborere utibagiwe no gutangiza ku mugaragaro intambara yo kubohoza ibikombe.

Kuba imyaka ine perezida Jean Fidele yagenewe n’itegeko irangiye, bivuze ko iyi kipe igiye gukora amatora agamije kureba uzakomezanya iyi nkoni; ibintu bishoboka ko yaba Jean Fidele cyangwa n’undi wese waba yagiriwe icyizere n’abanyamuryango ba Rayon Sports.

Kimwe n’andi matora yose, uyu munsi hari ibikorwa byo kwigarurira Aba-Rayons no kugaragaza icyo buri umwe mu bifuza iyi ntebe ashoboye, ari na ko bagaragaza intege nke z’abo bahanganye, ariko ibi bikanyuzwa mu buryo butaziguye.

Abiyita ba ”nyirikipe”(Rayon Sports) bifuza kuyiyobora bajora Jean Fidele byinshi

N’ubwo perezida Jean Fidele yakemuye byinshi byerekeye imiyoborere, aracyashinjwa n’Aba-Rayon umusaruro nkene ku gihe cye, ibintu rimwe na rimwe atavugaho rumwe na bo.

Umuntu agerageje gusubiza amaso inyuma ku musaruro w’imbere mu kibuga, asanga iyi kipe koko itarabonye ibikombe byinshi mu kibuga.

Ubusanzwe Rayon Sports ni ikipe isanzwe irwanira ibikombe bitandukanye hano imbere mu gihugu, ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Iyi kipe ariko kuva mu 2020 ntabwo ari ikipe ihagaze neza mu kibuga kuko mu myaka ine ishize, igikomeye yabashije gukora ni ukwegukana igikombe cy’Amahoro yegukanye muri 2023 atsindiye mukeba APR FC ku mukino wa nyuma i Huye.

Mu mwaka w’imikino wa mbere wa Uwayezu Jean Fidèle, 2020-2021 Rayon Sports yabaye iya gatandatu muri shampiyona yakinwe mu matsinda kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi aho yari ifite amanota atanu. Mu mwaka w’imikino wakurikiyeho 2021-2022 nabwo ntabwo byagenze uko abakunzi bayo baba babyifuza kuko icyo gihe yabonye umwanya wa kane aho mu mikino 30 yakoreyemo amanota 48.

Uyu mwaka wongeye gukurura impaka nyuma y’uko Rayon Sports ibuze nibura kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu, ukaba n’umwaka iyi kipe yasezerewemo na Al Hilal Benghazi itageze mu matsinda ya CAF Confederations Cup; ibintu bamubaraho nk’amakosa ye bwite nyuma yo kwanga gutera mpaga iyi kipe, bikarangira imusezereye kuri za penaliti.

Ngo Jean Fidele “ntategura”

Bakunze kumushinja cyane kuba ibintu by’umupira n’amayeri yawo atabyumva neza cyane. Kimwe mu bitazava mu mitwe y’Aba-Rayon ni ugusezererwa muri CAF Confederations Cup ya 2023/2024 kandi bari babifite mu biganza. Ni nyuma y’uko yanze ko ikipe ya Al Hilal Benghazi iterwa mpaga kubera ibibazo igihugu cya Libya cyarimo, maze hakanzurwa ko imikino yombi (ubanza n’uwo kwishyura) ibera i Kigali, ndetse bikanarangira Rayon Sports isezererwa.

Ibindi bavuga ni uko ari umugabo w’amahame akomeye ngo atakabaye ari aya kinyamupira n’uko amakuru abivuga.

Ibi byose birahuzwa, maze bagahamya ko Aba-Rayons bambuwe ikipe yabo dore ko no kwinjira muri Rayon Sports kwe kutavuzwe rumwe, bakavuga ko yatumwe; ibintu atahwemye kunyomoza.

Bavuga ko “Jean Fidele adakorana n’abandi, kandi ku ngoma ye Umu-Rayon ntagifite ijambo ku ikipe ye”

Hari amakuru yagiye avugwa ko hari ibitaragiye bigenda neza kubera amahame akakaye cyane no kutasha kugisha inama abo bakora, bigahita binahuzwa ko akora wenyine mu buryo bwe.

Andi makuru yizewe avuga ko abafana ba Rayon Sports nta bwisanzure bagifite bwo kuvuga ikiri ku mutima wabo, ibintu binatuma bamwe mu bafana barimo n’abakomeye bagenda bitandukanya n’iyi kipe.

Mbere iyo ikipe yabaga itari mu bihe byiza wasangaga abafana kuri sitade baririmba ngo ubuyobozi buriho ntabwo babushaka, abakinnyi bafite ni babi ni babirukane cyangwa ko umutoza uhari batamushaka ariko kuri ubu ntiwabibona.

Ubuyobozi bwa Murera rero burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fideli bwakoresheje inama abafana bubabwira ko ntawe ugomba kugira icyo avuga muri sitade cyangwa abwira itangazamakuru.

Abadashyigikiye Ubuyobozi bwa Jean Fidele ni bande, barifuza iki?

Amakuru y’ibibera mu bwihisho, agera kuri perezida Jean Fidele ndetse ubwe. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports mu magambo na yo ataravuzweho rumwe, yikomye bamwe mu bahoze muri iyi kipe, avuga ko ngo bazanaga abakinnyi bakabariraho ndetse abashinja ko bababajwe no kuba ikipe iri ku murongo ndetse ko bifuza kuyisubiza inyuma.

Yagize ati ”Abari bafite akaboko muri Rayon Sports bazana abakinnyi bakariramo, aho twashyiriye ibintu ku murongo, ubu bari mu byabo bishaka gusubiza ikipe aho yari iri, inama zirabera La Gallette, kwa Kamali Tam Tam zo gushaka kuza gukubita Jean Fidéle na Patrick ngo ni uko ntsinzwe mu kibuga. 1994 murayibuka? (Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni none ngo turatsinzwe bagashaka kuzamuka ngo badukubite? Aho harimo abagiye baca mu buyozi n’abandi.”

Jean Fidele yageze ku nshingano ze mboni za RGB, yari irajwe inshinga no gukemura ibibazo by’imiyoborere

Inshingano y’ibanze ya perezida Jean Fidele aza muri Rayon Sports, yari ugukemura ibibazo by’imiyoborere kandi yarabikoze. Ku byo kwambura ikipe ba nyirayo, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Dr Usta Kayitesi tariki 7 Gicurasi 2024 yavuze ko ikipe ntawe bayambuye kuko nta nyirayo bwite ishingiyeho.

Yagize ati ”Ntabwo abitwa ba nyiri kipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bafite amazina bwite uba ushingiye ku nyungu rusange, ikipe ikibazo yari ifite ni ubuyobozi, abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo kandi abagize ikipe nibo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari tubikemura mu buryo bw’imiyoborere.”

Guca ukubiri n’ubuyobozi bwa Jean Fidele, nibyo byagira Rayon Sports ikipe nziza?

Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko hari itsinda ry’abantu bakorana bya hafi n’ababaye mu buyobozi bwa Rayon Sports, bifuza impinduka muri Rayon Sports ngo ikongera ikaba ikipe y’ibikombe kuko bashinja perezida uriho ko iyi kipe nta gikombe na kimwe cya shampiyona yatwaye, ahubwo byitwarirwaga na mukeba.

Ubusesenguzi bukorwa kuri izi ngingo zirebana n’amatora bwemeza ko perezida Jean Fidele yagumye muri Rayon Sports kubera ko yifuza kuyisigira igikombe. Kuva yahagera yakoze byinshi birebana n’imiyoborere n’ubuzima bw’ikipe muri rusange aho wasangaga ikipe ifitiye ibirarane abakinnyi ndetse n’ibibazo by’amikoro.

Ntawakirengagiza uruhare yagize mu kubaka ikipe y’Abagore maze mu mwaka umwe igahita izamuka mu cyiciro cya mbere ndetse ikegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro imbere ya AS Kigali WFC yari yarabyihariye mu myaka myinshi.

Kuva perezida Jean Fidele yagera muri Rayon Sports yakemuye ibibazo by’imbere mu buyobozi, ariko bamushinja kutitwara neza mu kibuga.

 

Related posts

Umukinnyi wa Mukura Victory Sports yaciye igikuba mu bakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutangaza ikintu cyatumye hibazwa niba imikomerere ya Gikundiro idashidikanwaho

Habyarimana

Iburayi, Maguire yasizoye arashaka kuva i Manchester, Jude Bellingham igiciro ke cyatumbagiye, Barcelona yageze muri Brighton,…

TWAGIRIMANA JEAN PIERRE

Umutoza w’Amavubi yimye amatwi Rafael York na Imanishimwe Emmanuel Mangwende bifuzaga igitambaro cy’Ubukapiteni ahitamo kugiha umukinnyi umaze igihe adatanga umusaruro

Prince Nsabimana